Uko wahagera

Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umurabyo Ntiyaburanye


Kuwa 28 Gashyantare 2007, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga Umurabyo, Madamu Nkusi Uwimana Agnes, yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo atangire kuburana mu mizi ibyaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Madamu Uwimana ntiyaburanye kuri iriya taliki twavuze haruguru bitewe n’uko urukiko rwasanze hari isobekeranya ry’imanza ebyiri zifitanye isano. Hari urundi rubanza yarezwe mbere y’uko atabwa muri yombi yanga kwitaba, ubushinjacyaha bukaba bwarasabye ko zaburanishirizwa hamwe.

Indi mpamvu yatumye rusubikwa ni uko, mu rubanza rwa mbere, uwamureze yatse indishyi z’akababaro, akaba atari yahamagawe k’umunsi w’iburanisha.

Tubibutse ko Madamu Uwimana aregwa ibyaha by’amacakubiri, gutukana no gusebanya yakoze akoresheje inyandiko yasohoye mu kinyamakuru Umurabyo abereye umuyobozi . Kuri ibyo byaha hiyongeraho n’uko yatanze sheki itazigamiwe.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwimuriye iburanisha ry’urubanza rwa Madamu Nkusi UwimanaAgnes kuwa 14 Werurwe 2007.

XS
SM
MD
LG