Uko wahagera

Intumwa z’u Rwanda na Tanzaniya Zahuriye mu Nama i Kigali


Kuwa 26 Gashyantare 2007 Intumwa za Leta y’u Rwanda n’iza Tanzaniya zahuriye i Kigali kugira ngo zisuzume niba ibyo ibihugu byombi byumvikanyeho k’uburyo bwubahirije amategeko bwo gutahura impunzi z’Abanyarwanda byarubahirijwe.

Muri iyo nama, intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, Bwana Mutsindashyaka Theoneste. Iza Tanzaniya zari ziyobowe n’umukuru w’intara ya Kagera, Bwana Enoce Furo,

Iyo nama yafunguwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Charles Muligande. Yibukije ko iyo nama yabereye i Kigali ikurikira iyabereye i Bukoba, muri Tanzaniya, mu kwezi kwa Nyakanga 2006. Iyo nama ni yo yashyizeho akanama gahuriweho n’impande zombi ko kunoza uburyo impunzi z’Abanyarwanda zirukanwa muri Tanzaniya zatahuka mu buryo butarangwamo akajagari.

Minisitiri Muligande yatangaje ko ibyo bumvikanyeho byagenze neza, ariko ko ah’abantu bari hatabura urunturuntu. Kugeza n’ubu, n’ubwo ibirego byamaze gutangwa, ngo ntacyari cyakorwa kugira ngo abacyuwe mbere basubizwe ibyo babuze, ndetse n’ababagiriye nabi bahanwe.

Akanama gahuriweho n’u Rwanda na Tanzaniya kagiye muri district za Karagwe na Mishenyi, gakangurira Abanyarwanda babayo badafite ibyangombwa gutaha mu Rwanda badahutajwe, kanashyiraho uburyo abahari mu buryo bwemewe n’amategeko batabuzwa amahemo.

Intumwa za Tanzaniya zavuze ko hakiri abandi Banyarwanda bagera ku bihumbi 17 bari k’urutonde rw’abazirukanwa kuko bari muri Tanzaniya batujuje ibyangombwa, ariko ibyo ngo bikazakorwa ntawe uvukijwe uburenganzira bwe, harimo n’ubwo umutungo.

XS
SM
MD
LG