Uko wahagera

Abanyamakuru bo Mu Rwanda Bunguranye Ibitekerezo ku Mwuba Wabo


Kuwa 14 Gashyantare 2007, Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda, barangajwe imbere n’urwego rw’abahwituzi mu itangazamakuru, bahuriye kuri Hoteli Okapi mu Mujyi wa Kigali. Baganiriye ku bintu bitandukanye, birimo ihohoterwa ry’umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi, Bwana Gasasira Jean Bosco, ndetse no k’umwuga wabo muri rusange.

Abanyamakuru bagaragaje akababaro batewe n’ihohoterwa ryakorewe Gasasira, basaba ko bakoresha uburyo bwose bushoboka bakamagana abagize uruhare mu ihohoterwa ry’indengakamere yagiriwe.

Abanyamakuru bo mu Rwanda basanze bakwiye gutahiriza umugozi umwe mu kazi kabo, bamagana ko itangazamakuru ryakoreshwa, rigatangira gusubiranamo ubwaryo nk’uko byatangiye kugaragara.

Abanyamakuru basanze ari ngombwa kandi byihutirwa ko bagirana imibonano n’umuyobozi wa polisi ndetse n’ubushinjacyaha , bakamenya uko idosiye y’abahohoteye Gasasira ihagaze. Kuri polisi , basanga na none yari ikwiye kugira icyo ikorera abantu bakomeje gutera ubwoba abanyamakuru kuri telephone, bababwira ko bazabica nibatareka ibyo bandika.

Muri iyo nama nyunguranabitekerezo, abanyamakuru basesenguye inyandiko yasohotese mu Kinyamakuru kigenga Umuco yitwa: “ Ese Abatutsi na bo ni Bantous?”, basanga iyo nyandiko nta ngengabitekerezo ya genocide irimo. Bafata umwanzuro ko abayumvise ukundi bafite impamvu zabo bwite kandi ko bitandukanije na bo.

Abanyamakuru bemeje kandi ko bakandikira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bakamugaragariza uko itangazamakuru ribangamiwe mu Rwanda , ndetse bakanamusaba ko yazabashakira umwanya wo kungurana ibitekerezo, bitari mu rwego rw’ikiganiro asanzwe agirana na bo.

XS
SM
MD
LG