Uko wahagera

Abayobozi b’Amadini mu Rwanda Bize Ikibazo cyo Kuringaniza Imbyaro n’Icyorezo cya SIDA


Abayobozi b’amadini akorera mu Rwanda bahuriye mu nama ngarukamwaka ya kane i Kigali kuwa 12-13 Gashyantare 2007. Muri iyo nama bunguranye ibitekerezo ku kibazo cyo kuringaniza imbyaro mu Rwanda ndetse no gukumira icyorezo cya SIDA.

Abitabiriye iyo nama bagaragaje impungenge ko Abanyarwanda babyara abana benshi kandi bitajyanye n’ubukungu bw’igihugu, basanga igihe cyari kigeze ko politiki ya Leta y’u Rwanda yo kutarenza abana 3 kuri buri muryango yubahirizwa..

Minisitiri w’ubuzima, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yabwiye abari muri iyo nama ko hari umushinga w’itegeko ritegeka buri Munyarwanda kubyara abana batarenze batatu, asaba abanyamadini gufasha Leta mu kurisobanurira ababagana.

Gusa impaka zabaye nyinshi k’uburyo bwakoreshwa mu kuringaniza imbyaro. Abayisilamu basanga nta kindi gisubizo uretse gukoresha agakingirizo; andi madini yakarwanyije yivuye inyuma, yerekana ko uburyo bw’umwimerere ari bwo bwakoreshwa, bwakanga hakitabazwa ubugezweho bwo gukoresha inshinge cyangwa ibinini.

Ikibazo kigonga cyane abandi banyamadini ni ugutsimbarara cyane kuri Bibiliya ivuga ko abantu bagomba kororoka, bakuzura isi. Aha, umwe mu bari bitabiriye iyo nama, Bwana Ngarambe, yadutangarije ko kuringaniza imbyaro byaba ari ukunyuranya n’ugushaka kw’Imana.

Ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya SIDA, abanyamadini basanga kwifata ari bwo buryo bwafasha mu kucyirinda. Abayisilamu ariko bo basanga n’agakingirizo hari icyo kafasha.

XS
SM
MD
LG