Uko wahagera

Inama y’Ubutegetsi y’Inshuti z’Afurika ya Global Fund Yashyizweho ku Mugaragaro I Kigali


Kuwa 12-13 Gashyantare 2007, kuri Serena Hotel i Kigali, hateraniye inama mpuzamahanga yo gushyiraho ku mugaragaro inama y’ubutegetsi y’inshuti z’Afurika z’ikigega mpuzamahanga Global Fund cyashyiriweho kurwanya indwara 3 z’ibyorezo, ari zo SIDA, igituntu na malariya. Global Fund.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo, Dr Nyaruhirira Innocent, yatangarije abanyamakuru ko uwo muhango wabereye mu Rwanda kubera intambwe igaragara rwateye mu kurwanya ibyo byorezo uko ari bitatu.

Umuyobozi w’iyo nama y’ubutegetsi ni Aigboje Aig-Imoukhuede, akaba ari umuyobozi wa banki ikomeye yo muri Nigeriya yitwa Access Bank. Mu bandi bayigize, harimo n’umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame, uwahoze ari perezida wa Nigeriya, General Yakubu Gowon, uwahoze ari minisitiri w’imari muri Nigeriya, Dr Ngozi Okonjo-Iweala, n’abandi .

Twabamenyesha ko igitekerezo cy’inshuti z’Afurika za Global Fund cyatangirijwe Abuja, muri Nigeriya, ku wa 3 Gicurasi 2006, na Perezida Olusegun Obasanjo wa Nigeriya, mu nama yari yahuje abakuru b’ibihugu by’Afurika.

XS
SM
MD
LG