Uko wahagera

Minisitiri w’Intebe Makuza Yitabye Inteko Ishinga Amategeko


Mu rwego rwo kugenzura Guverinoma, Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, yitabye inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, kuwa 6 Gashyantare 2007.

Minisitiri w’intebe Bernard Makuza yasobanuriye mu magambo inteko rusange y’abadepite icyo guverinoma yakoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’umutwe w’abadepite kuri raporo ya komisiyiyo idasanzwe yari ishinzwe gucukumbura ubwicanyi bwabereye I kaduha, mu Ntara ya Gikongoro mu w’I 2004. Aha, Minisitiri Makuza yagaragaje uko imanza zaciwe ndetse ko n’ababikoze bahanwe hakurikijwe amategeko.

Ku birebana no gucunga umutekano w’abacitse ku icumu rya genocide n’abatangabuhamya mu nkiko gacaca, Makuza yasobanuye ko Guverinoma yatanze amabwiriza mu nzego zitandukanye, kugira ngo ibikubiye muri iyo raporo bikurikizwe neza. Yavuze ko habayeho ingamba zinyuranye zo gukumira ingengabitekerezo ya genocide, ariko bitewe n’uko yamaze igihe kinini ihemberwa, bikaba bigoye kuyirandura mu gihe gitoya.

Minisitiri w’intebe Makuza, yasobanuye ko hafashwe n’ingamba zo guhana abahohotera abacitse ku icumu n’abatangabuhamya mu nkiko gacaca, avuga ko habonetse amadosiye 619 y’ibyo byaha mu gihugu hose, 323 muri yo akaba yaragejejwe imbere y’inkiko, 157 akaba yarashojwe, imanza 174 ziri muri parike, naho imanza 11 zikaba zarashyinguwe.

Ku Kibazo cy’umushinjacyaha w’umugore wihariye ushinzwe kwakira mu ibanga ibibazo by’abagore bafashwe cyangwa bahohoterwa , Makuzayavuze ko babonetse uretse mu turere tubiri, ari two Karongi na Rusizi.

Ku kibazo cy’inzibutso za genoside, Makuza, yavuze ko izigera kuri 300 zatunganijwe, izikiriho zitameze neza bikaba biterwa n’amikoro make.

Abadepite babajije Minisitiri w’Intebe Makuza ibibazo byinshi bituma byose atabisubiza, hemezwa ko azongera gutumizwa mu nteko, akajya kubisubiza.

XS
SM
MD
LG