Uko wahagera

Muri Congo Brazzaville Hadutse Icyorezo cya Cholera.


Iyo ndwara ituruka ku mazi yanduye ikunda kuboneka ahantu hadafite isuku ihagije cyangwa aho abantu batuye bacucikiranye. Yatangiriye Mu cyambu cya Pointe Noire; imaze guhitana abantu barenga 50.

Mu kiganiro cy'umuryango, Eugenia Mukankusi yaganiriye n'umwe mu Banyarwanda baba muri Congo-Brazzaville, Emmanuel Ntabajyana, amubwira uko ikibazo cya Cholera giteye mu mujyi wa Brazzaville, ingamba zafashwe n'abashinzwe ubuzima mu guhagarika ikwirakwira ry'iyo ndwara mu gihugu.

Bwana Ntabajyana yanamubwye icyo we ubwe yumva cyafasha abaturage kurushaho kwirinda ndetse no guhangana n'iyo ndwara ya Cholera.

Muri izo ngamba zo kubuza ikwirakwira ry'indwara ya Cholera twavugamo ngo gukoresha ndetse no kunywa amazi meza atetse cyangwa afungiye mu macupa, gukaraba mbere yo kurya, no kwirinda kurya ibiribwa bicuruzwa ku mihanda.

Ikiganiro kirambuye na Ntabajyana Emmanuel haruguru.

XS
SM
MD
LG