Uko wahagera

NCHR Iragaya Raporo Human Rigts Watch Iherutse Gusohora K’u Rwanda


Komisiyo y’u Rwanda y’Uburenganzira bwa muntu, NCHR, yamaganye icyegeranyo cyashizwe ahagaragara n’umuryango Humana Rights Watch k’u Rwanda kuwa 22 Mutarama 2007, cyiswe “ Ubwicanyi mu Burasirazuba bw’u Rwanda”.

Mu itangazo NCHR yashyize ahagaragara kuwa 6 Gashyantare 2007, yagaye uburyo Humana Rights Watch yakoze iperereza, n’ibikubiye mu cyegeranyo cyayo.

NCHR, ikomeza itangaza ko icyegeranyo Humana Rights Watch yakoze gishingiye ku mabwire, no ku makuru yahawe n’uruhande rumwe mu zirebwa n’ikibazo.

NCHR igaya kandi uburyo Humana Rights Watch, muri raporo zayo, yandika k’u Rwanda ihereye ku moko. NCHR isanga ibyo ngo byateza amacakubiri mu Banyarwanda, kandi ngo binyuranyije n’ingingo ya 4 y’amasezerano mpuzamahanga arwanya amacakubiri ashingiye ku moko.

Mu itangazo ryayo, CNHR ibabazwa n’uburyo Human Rights Watch ihahakana isano iri hagati y’ingengabitekerezo ya genocide n’ubwicanyi bukorerwa abacitse ku icumu rya genocide, abacamanza n’abatangabuhamya muri genocide.

NHCR si yo ya mbere mu Rwanda yamaganye iyo raporo ya Human Rights Watch. Umuryango IBUKA na wo wamaganye iyo raporo mu nama nyunguranabitekerezo yari yateguwe n’umuryango LDGL, kuwa 25 Mutarama 2007.

XS
SM
MD
LG