Uko wahagera

Umuyobozi w’ Umurabyo ngo Akomeze Afungwe


Kuwa 31 Mutarama 2007 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye ubujurire umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga Umurabyo, Madamu Nkusi Uwimana Agnes, yabugejejeho, asaba ko yaba afunguwe by’agateganyo, agakurikiranwa ari hanze. Ubwo bujurire bwasomwe adahari, ariko umwunganira, Sayinzoga, yari ahari.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ibyari byemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, kuya 19 Mutarama 2007, ko yaba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe ubushinjacyaha bugishakisha ibimenyetso bigaragaza neza ibyaha akurikiranyweho, urubanza rukazaburanishwa mu mizi yarwo.

Mu kwemeza ibyo, urukiko rwasanze ingingo Madamu Uwimana yashingiyeho ajurira ngo nta shingiro zifite. Urukiko rwavuze ko nk’igika cya kabiri cy’ingingo ya 85 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda ivuga ko gufunga umunyamakuru by’agateganyo bishobora kwitabazwa igihe hariho kogeza ibyaha by’itsembabwoko n’itsembatsemba, n’igihe habayeho gutangaza inkuru z’ibinyoma cyangwa z’impimbano zihungabanya umutekano wa rubanda.

Tubabwire ko mu kiganiro minisitiri w’itangazamakuru , Profeseur Laurent Nkusi, yagiranye n’abanyamakuru kuwa 30 Mutarama 2007, inama nkuru y’itangazamakuru yabwiye abari bakitabiriye ko yandikiye Minisitiri imusaba ko ikinyamakuru Umurabyo cyafungwa burundu bitewe ngo n’inkuru zihungabanya umudendezo w’igihugu cyandika.

Ubushinjacyaha bukurikiranye Madamu Nkusi Uwimana Agnes ho ibyaha birimo gutanga sheki itazigamiwe, ivangura n’amacakubiri , gutukana no gusebanya. Ibyo byaha byose yarabikanye.

XS
SM
MD
LG