Uko wahagera

Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umurabyo Yajuririye Ifungwa rye


Ku itariki 26 Mutarama 2007 umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo, Madamu Nkusi Uwimana Agnes, yagejeje ubujurire bwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Aho hari nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rutegekeye ko afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Madamu Nkusi avuga ko atigeze yishimira icyo cyemezo.

Urukiko rw’Ubujurire rwamubajije impamvu nyamukuru zatumye ajurira, asobanura ko hari amategeko atigeze yubahirizwa mu kumufunga by’agateganyo. Aha, we n’umwunganira bagarutse cyane ku ngingo ya 85 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, igika cya mbere, aho ivuga ko bitemewe gufunga umunyamakuru by’agateganyo.

K’uruhande rw’ubushinjacyaha bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, bwagaragaje impungenge ko, arekuwe, ashobora kugera hanze akongera kwandika inyandiko zibuza umutekano igihugu, kandi ko ashobora kwanga kuzitaba. Bwasabye ko yakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe urubanza rutaratangira kuburanishwa mu mizi yarwo.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzasoma imyanzuro ku bujurire bwe ku wa gatatu, tariki 31 Mutarama 2007.

XS
SM
MD
LG