Uko wahagera

Perezida wa Somaliya Yasuye u Rwanda


Kuwa 23-24 Mutarama 2007, Perezida wa Somalia, Abddullahi Yusuf Ahmed, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

K’umunsi wa nyuma w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perediza Abdullahi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Muri icyo kiganiro, Perezida Abdullahi yababwiye ko intambwe imaze guterwa mu miyoborere myiza y’igihugu cye ari ndende, dore ko guverinoma y’inzibacyuho igizwe n’imitwe yahoze ihanganye mu myaka 16 ishize. Asanga atari aho bigomba kugarukira, ko banatekereza gutegura inama ku rwego rw’igihugu izahuza amoko atandukanye agize Somalia. Iyo nama ngo yazafasha ukwiyunga kw’abaturage ba Somalia, ari na byo bizatuma bateza imbere igihugu cyabo.

Ku ngabo z’Afurika Yunze Ubumwe zakoherezwa muri Somalia kubungabungayo amahoro n’umutekano, Perezida Abdullahi yavuze ko ari ngombwa cyane, asaba u Rwanda ko rwagira uruhare muri icyo gikorwa.

Kuri iyo ngingo, Perezida Kagame yavuze ko inkunga y’u Rwanda yagarukira gusa k’uguhugura ingabo z’icyo gihugu, bitewe n’umubare munini w’abasirikare b’u Rwanda boherejwe mu ntara ya Darfur n’ahandi.

U Rwanda na Somalia byiyemeje kubaka ubucuti bukomeye, hakaba hagenwe intumwa zigomba kwiga inzego zizibandwaho.

XS
SM
MD
LG