Uko wahagera

Perezida Paul Kagame ngo Abanyamakuru Benshi ni Ibikoresho


Kuwa 22 Mutarama 2007, muri Village Urugwiro, I Kigali, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Baganiriye ku bibazo bitandukanye bijyanye n’ubukungu, ubutabera, politiki n’ibindi.

Ku kibazo kijyanye n’Abanyarwanda baba hanze batavuga rumwe n’u Rwanda, bavuga ko nta miyoborere myiza iri mu Rwanda; Perezida Kagame yasubije ko atababuza kubaho, kandi ko ibyo bavuga bitabuza u Rwanda kubaho no gutera imbere.

Aha, yaboneyeho kubwira Abanyamakuru bo mu Rwanda ko bamwe muri bo ngo nta cyiza bajya babona, ko mu byo bandika bihaye inshingano zo gusebanya gusa, ariko ko batazabuza ibyiza kubaho. Perezida Kagame yavuze ko abenshi muri abo banyamakuru ngo bakoreshwa.

Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame k’ukuntu ingufu z’ubushinjacyaha zirusha imbaraga ibyemezo by’inkiko; Perezida Kagame amusubiza ko ntazo abona, amubwira kandi ko iby’ubucamanza atabizobereyemo kandi ko atabizi, ko icyo abona bigenda neza.

Gusa nta byera ngo de. Nyuma ya kiriya kiganiro hari abanyamakuru batishimiye ko Perezida Kagame yongeye kubatuka, ndetse akaba yabagereranije na mayibobo zo ku muhanda.

Ibindi bisobanuro birambuye kuri iyi nkuru haruguru.

XS
SM
MD
LG