Uko wahagera

Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umurabyo Yamanuwe muri Gereza Nkuru ya Kigali


Kuwa 22 Mutarama 2007, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga Umurabyo, Madamu Nkusi Uwimana Agnes, yavanywe kuri kasho ya Muhima, yimurirwa muri gereza nkuru ya Kigali.

Madamu Uwimana yimuriwe muri gereza nyuma y’aho, kuwa 19 Mutarama 2007, yisobanuriye imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ku byaha aregwa n’ubushinjacyaha, ari byo ivangura n’amacakubiri, gutanga inyandiko zitazigamiwe, gutukana no gusebanya. Ibyo byaha byose yarabikanye, ndetse asaba n’urukiko ko rwamufungura. Kuri uwo munsi, ni bwo urukiko rwemeje ko agomba gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo dosiye izaburanishwe neza mu mizi.

Hagati aho, Inama Nkuru y’Itangazamakuru yasohoye itangazo ku gufatwa kwa Madamu Nkusi Uwimana Agnes, isaba inzego z’ubutabera kwihutisha kumushyikiriza inkiko kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Sayinzoga wunganira Madamu Uwimana yavuze ko agiye kujuririra icyemezo cy’urukiko kugira ngo uwo yunganira azakurikiranwe ari hanze.

Tubabwire ko mu rukiko, ubushinjacyaha bwagarutse cyane ku nyandiko yasohoye mu kinyamakuru numero ya 10 yavugaga ngo: “ Uwishe umututsi mu mazi abira, uwishe umuhutu mu mudendezo”, ndetse n’indi, ari yo: “Ibaruwa ifunguye yandikiwe ibinyamakuru bikorera mu Rwanda”.

XS
SM
MD
LG