Uko wahagera

Mu Rwanda Abandi Bagororwa Bagiye Gufungurwa


Mu minsi iri mbere, nk’uko tubikesha itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2007, mu Rwanda hazafungurwa abandi bagororwa by’agateganyo.

Abagororwa bazafungurwa ni abarebwa n’itangazo ryo muri Perezidansi ya Repuburika ryo ku itariki ya 1 Mutarama 2003, kirimo abakoze ibyaha bashobora gufungurwa by’agateganyo, ari byo bita « liberation conditionelle», baba abasivili cyangwa abasirikare, ukuyemo abicanye, abibye bakoresheje intwaro, abasambanije ku ngufu, n’abanyereje umutungo wa Leta.

Kugeza ubu, haravugwa ko umubare w’abagororwa bazafungurwa bose hamwe ari 9000.

Kuzafungura abo bagororwa byavuzweho ibintu bitandukanye. Umudamu witwa Mukanyandwi, akaba yaracitse ku icumu rya genocide yo mu w’i 1994, yadutangarije ko atewe impungenge n’uko umutekano wabo uzifata, kuko muri iyi minsi abacitse ku icumu bakomeje kwibasirwa n’abagizi ba nabi kandi muri bariya bagororwa barebwa n’itangazo ryo mu w’i 2003 abenshi baregwaga icyaha cya genocide.

Bizaba bibaye ku nshuro ya gatatu nyuma ya genocide mu Rwanda hafungurwa abagororwa by’agateganyo. Ibyo ariko ntibuza ko ufunguwe, bikagaragara ko habayeho kwibeshya, yongera agatabwa muri yombi, agasubizwa mu buroko.

XS
SM
MD
LG