Uko wahagera

Mu Rwanda Urubanza rwa Ntamabyariro Agnes Rwongeye Gusubikwa


Kuwa 15 Mutarama 2007, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, rwongeye gusubika urubanza ubushinjacyaha buregamo Madamu Ntamabyariro Agnes wahoze ari minisitiri w’ubutabera muri guverinoma y’abatabazi icyaha cya genocide n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu mu Rwanda.

Madamu Ntamabyariro Agnes ni we wasabye urukiko ko urubanza rwasubikwa, bitewe n’uko yabonye impapuro zimuhamagaza mu gitondo cyo kuwa 15 Mutarama 2007, i saa mbiri za mu gitondo. Yabwiye urukiko ko atabonye uko amenyesha umwe mu bamwunganira ukomoka mu gihugu cy’u Bubirigi.

Urukiko - rutagombye kujya kwiherera -, rwasanze ari ngombwa kubahiriza uburenganzira bwo kunganirwa, kandi rusanga rutakica amategeko, ngo rumuburanishe mu gihe ataboneye igihe impapuro zimuhamagaza.

Madamu Ntamabyariro Agnes yagejejwe mu Rwanda mu mwaka w’i 1997, avanywe mu gihugu cya Zambia aho yari yarahungiye. Urubanza rwe rumaze gusubikwa inshuro nyinshi kuva yatangira kuburana mu mwaka wa 2006. Ubu rwimuriwe ku itariki ya 12 Gashyantare 2007.

XS
SM
MD
LG