Uko wahagera

Mu Rwanda Ibiciro by’Amazi Byariyongereye


Ibiciro bishya by’amazi byatangiye gukoreshwa guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2007 bigiye bitandukanye, hakurikijwe metero kibe z’amazi umuntu akoresha mu kwezi, mu gihe ibiciro bya mbere byari amafaranga 200 y’Amanyarwanda kuri metero kibe imwe y’amazi gusa, hatitawe ku yo umuntu yabaga yakoresheje.

Mu biciro bishya by’amazi, uzajya akoresha metero kibe z’amazi zitarenze 5 mu kwezi, azajya yishyura amafaranga 240 kuri imwe; guhera kuri 6 kugeza kuri 20 ni amafaranga 300 kuri imwe; kuva kuri 21 kugeza kuri 50 ni 400 kuri imwe; kuva kuri 51 kugeza ku 100 ni 450 kuri imwe; kuva ku 101 kugeza kuri 500 ni Frws 500 kuri imwe; inganda zo zizajya zishyura Frws 593 kuri metero kibe imwe y’amazi.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rutunganya amazi n’amashanyarazi mu Rwanda, ELECTROGAZ, Bwana Milenge John, yadutangarije ko bongereye ibiciro bitewe n’uko ibyariho bitari bijyanye n’igihe, byatumaga ELECTROGAZ ikorera mu gihombo.

Tumubajije icyo bazakora kugira ngo abaturage, cyane cyane ab’i Kigali, bazabone amazi k’uburyo buhagije - dore ko hari uduce tumara amezi 2 nta gitonyanga cy’amazi babonye, yadusubije ko umugezi wa Yanze usanzwe ugemurira amazi Kigali uzunganirwa n’umugezi wa Nyabarongo.

Umwe mu baturage twaganiriye utuye i Nyarugenge witwa Ndoli, yadutangarije ko ELECTROGAZ yabombye kwihutira kuvugurura serivisi itanga mbere yo kongera ibiciro.Yakomeje atubwira ko, iyo umuntu agiye gusaba amazi cyangwa umuriro adafite ubimubereyemo bitwara amezi ane nibura.

Ibiciro by’umuriro byo byagumye kuba Amanyarwanda 112 kuri Kwh ku bafatabuguzi basanzwe, na 105 kuri kwh ku bafite inganda.

XS
SM
MD
LG