Uko wahagera

Sky Hotel I Kigali Yibaga Amazi n’Umuriro


Ny’iri Sky Hotel, iherereye ku Gitega, mu Mujyi wa Kigali, Nikobisanzwe Gerard, ubu ari mu maboko ya polisi, station ya Nyamirambo, nyuma y’aho afatiwe mu cyuho, hotel ye ikoresha amazi n’umuriro by’ibyibano.

Ijwi ry’Amerika ryanyarukiye kuri Sky Hotel, abakozi bayo banga kugira icyo batangaza k’ukuntu byaje kumenyekana ko shebuja yihitiyemo kwiba amazi n’amashanyarazi bya ELECTROGAZ.

Abaturage baturiye Sky Hotel, barimo Uwizera, badutangarije ko icyatumye Nikobisanzwe afatwa ari umwe mu ba technicien babimukoreye baje kutavuga rumwe muri iyi minsi, amwitura kujya kumurega kuri polisi ko akoresha umuriro n’amazi yibye.

Abagana Sky Hotel, abenshi bajyanwa no kwihera ijisho umucezo witwa ‘’Ïkimansoro’’, badutangarije ko biteye isoni cyane kumva hotel ifatirwa mu cyuho cyo kwiba amazi n’umuriro. Mbonyimana yagize ati: “Ni bimwe by’Abanyarwanda bashaka kunguka menshi bivanze n’ubujura”.

Umuyobozi mukuru wa ELECTROGAZ, Bwana Milenge John, yadutangarije ko iyo bagufashe bagufungira umuriro n’amazi mu gihe cy’amezi 6, iyo ari ikigo nka kiriya kigacibwa n’amende ya miliyoni 10 z’Amanyarwanda, bakagukurikirana no mu rukiko.

Mbere, uwafatwaga yiba amazi n’amashanyarazi yacibwaga amende y’ibihumbi 80 by’Amanyarwanda. Kubera ariko ko uwo muco mubi wakomeje gukura, iyo umuturage usanzwe afashwe abikora acibwa amende y’amafaranga miliyoni y’Amanyarwanda, mu gihe ibigo bikuru bicibwa miliyoni 10 z’Amanyarwanda.

Abagitekereza kwiba amazi n’amashanyarazi bya ELECTROGAZ rero bibuke ya mvugo ngo iminsi y’igisambo ntirenga 40!

XS
SM
MD
LG