Uko wahagera

Amakuru Yaranze Umwaka w’i 2006 mu Rwanda


Ku ikubitiro, ku itariki ya 1 Mutarama 2006, mu Rwanda hatangiwe icyiciro cya kabiri cyo kwegereza abaturage ubuyobozi. Ubu Rwanda rugira intara 4 hamwe n’Umujyi wa Kigali, uturere 30, n’imirenge 416. Ibyo byatumye mu nzego zose z’ibanze zo mu Rwanda habamo inzibacyuho yamaze amezi atatu, kugeza habaye amatora y’abayobozi bazo yabaye muri Werurwe.

Ayo matora yavuzweho byinshi. Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, LDGL, werekanye muri raporo wasohoye icyo gihe ko nta demokarasi yayaranze bitewe n’uko abakandida bagiye beguzwa ku ngufu ndetse n’abagombaga gutorwa abenshi muri bo bakaba bari bazwi mbere.

Icyo cyiciro cyagize ingaruka ku nzego zimwe, nk’urwego rw’ubucamanza rwisanze ntaho rwakorera, bituma rumara amezi ane mu cyuho.

Mu Rwanda habaye kandi urubanza rwa General Major Munyakazi na Colonel Karegeya Patrick. General Munyakazi yakatiwe gufungwa burundu, naho Colonel Karegeya akatirwa igifungo cy’amezi 18.

Mu Rwanda kandi hanatangiye n’ impaka ku ivanwaho ry’igihano cyo gupfa mu mategeko y’u Rwanda.

Muri uyu mwaka kandi u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guca umubano n’igihugu cy’Ubufaransa bitewe na raporo yatangajwe n’umucamanza w’umufaransa, Jean Louis Bruguiere, ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze aruyobora, Habyarimana Juvenal. Umucamanza Bruguiere yemeza ko iyo ndege yahanuwe n’abayobozi bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda, barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Umucamanza Bruguiere yasabye ko batabwa muri yombi. U Rwanda rwo rusanga ibyo birego ngo nta shingiro bifite.

Mu Rwanda nta binyamakuru bishyashya byigeze bivuka muri uyu mwaka. Nta kinyamakuru kigeze gifatwa na Polisi; ikinyamakuru 1 gusa, Umurabyo, ni cyo cyasabiwe n’inama nkuru y’itangazamakuru guhagarikwa amezi 3 kubera inkuru cyari cyasohoye ifite umutwe ukurikira: “Uwishe umututsi mu mazi abira, uwishe umuhutu mu mudendezo”.

XS
SM
MD
LG