Uko wahagera

Amabisi ya Jaguar Yabujijwe Gukorera Ingendo mu Rwanda


Icyemezo cyo kubuza amabisi ya Jaguar kongera gukorera ingendo mu Rwanda cyafashwe n’ishami rya polisi rishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda.

Umuyobozi waryo, Chief Superintendent Robert Niyonshuti, yadutangarije ko bayihagaritse by’agateganyo, bitewe n’impanuka iyo bisi ihora ikora.. Nko ku wa 24 Ukuboza 2006, iyo bisi yahitanye umuntu umwe, abandi icyenda bagakomereka. Chief Superintendent Robert Niyonshuti avuga ko izemererwa kongera gukora nimara kuzuza ibyo isabwa.

Kuwa 28 Ukuboza 2006, amabisi ya Jaguar yari ari mu Rwanda, akaba yaraherekejwe na polisi ikazigeza i Gatuna, ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Ibiro bya Jaguar Nyabugogo na byo byari bikinze ; nta mukozi n’umwe wayo waharangwaga.

Gusa, kiriya cyemezo cyatumye Uganda na yo ifatira bisi z’ikigo cya Leta y’u Rwanda, ONATRACOM, zakoreragayo ingendo. Ariko, umuyobozi wacyo, Nkundumukiza Esdras, yadutangarije ko zarekuwe, bahabwa iminsi 10 yo kuba bujuje ibyo basabwa.

Hagati aho, haribazwa niba kiriya cyemezo cyo guhagarika ziriya bisi gishwe mu gihe u Rwanda rwemerewe kujya muri EAC, kitazaca intege abandi bashoramari bo muri uriya muryango, bazashaka gushora imari yabo mu Rwanda.

Jaguar yatangiye gukora ingendo Kigali-Kampala na Kampala Kigali guhera mu mwaka w’i 1996.

XS
SM
MD
LG