Uko wahagera

Ababwirizabutumwa mu Ikoraniro ry’Amahoro


Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, umwe mu babwilizabutumwa, Pasitoro Safari Jean, Umunyarwanda wo muri kiriziya "Holy Church of Jesus" uba muri Norvege, yavuze ko ababwilizabutumwa bitegura igiterane bise " Ubulayi mu maboko ya Yesu" kizaba mu mpera z’umwaka. Icyo gitero ngo kigamije gukangurira abantu mahoro.

Pasitoro Safari yavuze ko bazibanda kuri icyo kibazo cy'amahoro, bakazayigisha abanyamahanga bari mu bihugu by'u Bulayi. Pasteur Safari avuga ko nta mahoro ashobora kubaho igihe abantu bazaba badatinya Imana, ngo bumve ko ari yo iri hejuru ya byose.

Pasitoro Safari avuga kandi ko inyigisho zizaba zibwiliza abantu bo mu moko atandukanye kubana mu mahoro, gukunda Imana, gushyira politiki ku ruhande gatoya, atari ukuyirengagiza, ahubwo kugira ngo bamenye ko Imana Rurema iri mu ijuru, ifite imbaraga zisumba iz'abantu.

Ku bireba akarere k'ibiyaga bigari, Pasitoro Safari yavuze ko bakomeje gusengera abayobozi b'u Rwanda n’Uburundi kugira ngo babashe gutunganya umulimo wabo kuko ari bo bafite urufunguzo rw'amahoro.

Mu gusoza Pasitoro Safari yavuze ko inyigisho zose zatangwa zitalimo Imana nta musaruro zageraho. Ngo ni yo mpamvu asaba abantu gukunda ibihugu byabo, bagakunda n'abantu Imana yaremye, ntihagire umuntu n'umwe babangamira, ahubwo bakamwifuliza amahoro, nk'uko ijambo ry'imana ribivuga, bityo amahoro akaganza mu miryango y'Abarundi n'Abanyarwanda.

Ibindi bisobanuro birambuye murabisanga mu kiganiro cy'umuryango mwateguliwe na Eugenia Mukankusi.

XS
SM
MD
LG