Uko wahagera

HCP Yasabiye Ikinyamakuru Umurabyo Guhagarikwa Amezi 3


Kuwa 15 Ukuboza 2006, Inama Nkuru y’Itangazamakuru, HCP, yasabye ko ikinyamakuru kigenga, Umurabyo, cyahagarikwa igihe cy’amezi atatu.

HCP yafashe icyo cyemezo nyuma yo gukora isesengura ku nkuru yasohotse muri icyo kinyamakuru, nimero yacyo ya 10, k’urupapuro rwa 2 , ifite umutwe ukurikira : « Uwishe Umututsi mu mazi abira, uwishe Umuhutu mu mudendezo ».

Nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HCP, Bwana Mulama Patrice, HCP isanga iriya nkuru yuzuye ivanguramoko. Ngo irimo guca urubanza, gusebanya, kandi ngo nta n’ubwo yubahirije amahame agenga umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda. Kubera iyo mpamvu, HCP irasaba minisiteri ifite itangazamakuru mu nshingano zayo guhagarika kiriya kinyamakuru amezi 3.

Gusa, nta na rimwe abanyamakuru bajya bishimira ibyemezo bya HCP. Umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo, Nkusi Uwimana Agnes, ari na we wanditse iriya nkuru, yadutangarije ko ibyemezo HCP ifatira abanyamakuru biba bibogamye, ikabifatira abanyamakuru bamwe mu gihe hari n’ibindi binyamakuru byandika uko byishakiye.

Si ubwa mbere HCP isaba ko ikinyamakuru cyafungwa ariko ntibyubahirizwe. Yigeze kubisabira Umuseso mu w’i 2004 ntibyubahirizwa, ndetse n’Imvaho Nshya mu w’i 2005 ntibyagira icyo bitanga.

Umuyobozi wa HCP, Bwana Mulama Patrice, yadutangarije ko ibyo ikinyamakuru Umurabyo cyanditse bitandukanye cyane n’ibyatangajwe na biriya binyamakuru bindi. Asanga, koko itegeko rikwiye kubahirizwa, kigafatirwa ibihano.

Mwumve Iyi nkuru k'uburyo burambuye haruguru.

XS
SM
MD
LG