Uko wahagera

Urukiko rw’’Arusha Rwasubitse Imanza Kubera Iminsi Mikuru y’Impera z’Umwaka


Kuri uyu wa gatanu urukiko rw’Arusha rurasubika imanza zose mu gihe cy’ibyumweru 3 kubera ibiruhuko bisoza umwaka.

Urwo rukiko ariko rusubitse imanza zarwo rumaze gusomera Padiri Athanase Seromba no kumukatira imyaka 15 y’igifungo.

Padiri Seromba Yakatiwe ku wa gatatu w’iki cyumweru amaze guhamwa n’ibyaha bibiri kuri bine yari akurikiranweho. Mu byo yahaniwe harimo ko nta kintu kigaragara ko yitandukanije n’abakoraga itsembabwoko.

Padiri Seromba yari muri paroisse ya Nyange, ku Kibuye. Havugwa ko kiriziya y’aho i Nyange yaguyemo abantu bagera kuri 1500 bari bayihungiyemo, Tinga Tinga iyibasenyeyeho.

Ibisobanuro birambuye kuri iyi nkuru haruguru.

XS
SM
MD
LG