Uko wahagera

Abanyamakuru Bahwituye Mugenzi Wabo wo mu Kinyamakuru Umurabyo


Bakimara kubona inkuru umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga Umurabyo, Nkusi Uwimana Agnes, yasohoye mu kinyamakuru cye cyo kuwa 8 Ukuboza 2006, Abanyamakuru bo mu Rwanda bafashe icyemezo cyo kumuhwitura ubwabo, batarindiriye ko Inama Nkuru y’Itangazamakuru ibikora.

Iyo nkuru iri k’urupapuro rwa kabiri rw’ikinyamakuru Umurabyo, ifite umutwe ukurikira: Uwishe umututsi mu mazi abira, uwishe umuhutu mu mudendezo”.

Umwe mu banyamakuru bagenzi be, umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya, Burasa, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko iriya nkuru ibiba amacakubiri mu Banyarwanda, akaba ari yo mpamvu bafashe icyemezo cyo kumuhwitura.

Nkusi Uwimana Agnes uyobora Umurabyo, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko iriya nkuru azayikosora mu kinyamakuru azasohora ubutaha, kandi ko atazongera kwandika ibyo yishakiye; ahubwo ngo azajya yubahiriza amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Kubera iriya nkuru, Nkusi Uwimana Agnes yadutangarije ko urwego rwa polisi rushinzwe iperereza rwari rwamuhamagaje. Cyakora inteko y’abahwituzi Abanyamakuru bashyizeho yavuze ko yo ubwayo izabisobanurira polisi uko bimeze bitewe n’uko Uwimana yemeye gusaba imbababazi by’ibyo yanditse.

Nkusi Uwimana Agnes yari yagize ubwoba ndetse yatangiye no kwihisha kubera iriya nkuru. Inama Nkuru y’Itangazamakuru yamusabye kujya ahagaragara agakomeza imirimo ye y’itangazamakuru.

XS
SM
MD
LG