Uko wahagera

Perezida Kagame Yagiranye Ikiganiro n’Abanyamakuru


Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru ku wa 11 Ukuboza 2006, muri Village Urugwiro, i Kigali.

Abanyamakuru babajije Perezida Kagame ibibazo bya politiki, ubukungu, n’ububanyi bw’U Rwanda n’amahanga. Aha abanyamakuru bagarutse cyane ku cyemezo u Rwanda rwafashe cyo guca umubano n’igihugu cy’Ubufaransa.

Ku kibazo cy’uko kuba u Rwanda rwaraciye umubano n’Ubufaransa bishobora gutuma rwirukanwa mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, Francophonie, Perezida Kagame yasubije Abanyamakuru ko nta cyo bimubwiye kuko n’ubusazwe ngo biba ari ukuba muri iriya miryango gusa.

Asubiza ikibazo cyo kuba ataratumiwe mu mihango yo kurahira ya Perezida wa Kongo, Joseph Kabila, Perezida Kagame yavuze ko na byo nta cyo bimubwiye, ko icyangombwa ari uko abayobozi ba Kongo bakwiye kugarura amahoro mu gihugu cyabo no mu karere batuyemo.

Byabaye ubwa mbere Perezida Kagame agirana ikiganiro n’abanyamakuru, Abanyarwanda bakagikurikirana kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta nk’abahibereye [live].

XS
SM
MD
LG