Uko wahagera

Mu Rwanda Batangije Gahunda ya Perezida Bush ku Ndwara ya Malariya


Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, George W. Bush, mu kurwanya indwara ya Malariya yatangijwe mu kigo nderabuzima cya Byimana, mu Ntara y’Amajyepfo, kuwa 7 Ugushyingo 2006.

Gahunda ya Perezida Bush izareba cyane cyane ababyeyi batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu. Ni bo iyo ndeara ya Malariya ikunze kwibasira cyane mu Rwanda. U Rwanda rwizeye ko iriya gahunda izagabanya umubare w’abana bahitanwa n’indwara ya Malariya bagera kuri 40% by’abarwayi bose ba malariya ku mwaka,.

Ku babyeyi batwite by’umwihariko, Dr Ngamije Daniel uyobora gahunda y’igihugu yo kurwanya malariya, yadutangarije ko iriya gahunda izagendana no guha ababyeyi banduye agakoko ka SIDA imiti ituma batanduza abo batwite.

Gusa, aho mu Ruhango, ababyeyi babyarira kwa muganga ni 37 ku 100, mu gihe ababyeyi baba bipimishije batwite bangana na 87 ku 100. Uwihoreye Pascasie utuye mu Ruhango yadutangarije ko mu mpamvu zituma babyarira mu rugo hazamo ko ibitaro bibaba kure.

Gahunda ya Perezida Bush ku ndwara ya Malaria izamara imyaka itanu. U Rwanda ruri mu bihugu 15 byAfurika izatangiriramo. Ku ikubitiro, mu mwaka w’I 2007, iyo gahunda mu Rwanda izatwara akayabo ka miliyoni 17 z’Abanyamerika.

XS
SM
MD
LG