Uko wahagera

U Rwanda Rwizeye Kungukira muri EAC


Kuwa 6-7 Ugushyingo 2006, i Kigali, hateraniye inama yarebaga inyungu u Rwanda ruzakura mu muryango w’Ibihugu by’Afurila y’Iburasirazuba, EAC.

Muri iyo nama, Ambasaderi Sezibera yatangaje ko kwinjira muri uriya muryango byatumye u Rwanda rugira amahirwe yo gukora ku nyanja kuko ruzagira uburenganzira bungana n’ubwo igihugu cya Kenya mu gukoresha icyambu cya Mombasa gikora ku nyanja y’Abahinde.

K’uruhande rumwe, Abanyarwanda bakora induruburi – “business”, barimo umudamu witwa Ngeneye Anita, basanga ko Abagande n’Abanyakenya bazatwara amasoko y’Abanyarwanda nibaza gukorera mu Rwanda. Aha, Madamu Ngeneye agaya cyane service n’imikorere y’Abanyarwanda ngo kuko asanga bitameze neza. Biramutangaza kubona amaduka y’i Kigali afungura sa tatu za mu gitondo byagera ku mugoroba agafunga, bitarenze sa moya za n’ijoro.

K’urundi ruhande, Nshimiye, umugabo w’imyaka 40, asanga ibibazo by’ubutaka bugenda buba ingume mu Rwanda bizakemuka bitewe n’uko Abanyarwanda bazajya gushakira amasambu mu bindi bihugu bya EAC.

U Rwanda n’u Burundi byaremerewe kwinjira muri EAC ku wa 30 Ugushyingo 2006. Byasanze muri uwo muryango ibihugu bya Tanzaniya, Kenya na Uganda.

XS
SM
MD
LG