Uko wahagera

Komisiyo Yiga Irak Irasaba Kuvugurura Poritiki y’Amerika muri Icyo Gihugu


Umwe mu bayobozi ba wa Komisiyo yo Kwiga Irak, Lee Hamilton, avuga ko uko guverinoma ya Perezida Bush yahaganye n’ikibazo cy’intambara yo muri Irak nta cyo byagezeho, kandi ko ubushobozi bw’Amerika m’ukugira icyo ikora ku bibera muri Irak burimo kugabanuka. Lee Hamilton ati:

"Uko bimeze muri Irak ubu birakomeye, kandi biragenda birushaho gusubira iwa ndabaga. Ubwicanyi burimo kwiyongera. Ibitero byibasira ingabo z’Amerika birimo kwiyongera k’uburyo buteye ubwoba. Abanya Irak na bo bariho nabi cyane."

Iyo komisiyo yifuje ko inshingano y’ibanze y’ingabo z’Amerika muri Irak igomba guhinduka, zikava mu mirwano k’urugamba, ahubwo zigafasha Abanya Irak bashinzwe umutekano mu gihugu cyabo.

Lee Hamilton asobanura ko mu mezi 3 ya mbere yo mu mwaka wa 2008, nta gihindutse muri Irak, brigades z’abasirikari b’Abanyamerika zirwana muri Irak zose zishobora kuzaba zavuye muri Irak.

Komisiyo Yiga Irak kandi yanifuje ko abasirikari b’Abanyamerika bajyana n’abanya Irak muri za operations bongerwa inshuro 5, bakagera ku bihumbi 20.

Undi muyobozi w'iyo komisiyo, James Baker wigeze kuba Sekereteri wa Leta w’Amerika, we avuga ko hari byinshi bigomba guhinduka mu bubanyi n’amahanga kugira ngo hagire igihinduka muri Irak. Baker ati:

"Amerika yagombye kwihutira kunoza umubano n’andi mahanga, igakorana na guverinoma ya Irak, kandi igashyiraho ishyirahamwe ry'ibihugu ryo gukurikirana ibibazo byo mu rwego rwa gisirikari, ubukungu na poritki bikeneye gukemuka kugira ngo amahoro agaruke muri Irak." Muri iryo shyirahamwe ngo hagombye kubamo Irak ubwayo, n’abaturanyi bayo, harimo na Iran na Syria.

Komisiyo kuri Irak yavuze kandi ko Amerika idashobora kugera ku ntego zayo mu Burasirazuba bwo Hagati itabanje kwita ku kibazo cy’ubushyamirane hagati ya Israel n’abanya Palestina, n’umutekano w’ako karere kwose.

Guverinoma ya Irak na yo ngo igomba kugira intambwe zigaragara itera mu nzira yo kwunga abaturage bayo, kubabonera umutekano no kubagezaho iby’ingenzi bakeneye. Bitabaye ibyo, Amerika ngo yagomba kugabanya inkunga yo mu rwego rwa poritiki, igisirikari cyangwa ubukungu iha guverinoma ya Irak.

XS
SM
MD
LG