Uko wahagera

Ubujyanama ku Bana Bafite Ibibazo by'Ihahamuka


IRCT Ruhuka, ishyirahamwe Nyarwanda ry'abajyanama kw' ihahamuka, ifasha abana mu guhangana n'ingaruka za genocide. Iyo association ikorera mu gihugu hose ifite abanyamuryango 95 kandi ifite abakozi mu ntara zose.

Madame Murekatete Denise ukorera iryo shyirahamwe,yaganiriye n'Ijwi ry’Amerika, asobanura uburyo bafasha abo bana ndetse n'ingorane bahura na zo. Yavuze ko ARCT idashobora gukemura ibibazo byose abana bafite yonyine. Iyo ngo ni yo mpamvu iryo shyirahamwe ryitabaza andi mashyirahamwe nka FARG, AVEGA Agahozo, IBUKA, PACFA, na za ministeri.

Madame Murekatete yanasobanuye bimwe mu bibazo abo bana bafite, nk'ubukene, kuba bakora urugendo rurerure bajya gushaka inama, ndetse no kutagira uwo basiga inyuma. Ibyo bibazo rero ngo bikunze kuremerera abana benshi k’uburyo n'iyo babaye nk'aboroherwa byongera bikabarenga, bagahora bakeneye ubujyanama.

Mu nama atanga muri iki kiganiro, Madame Murekatete avuga ko buri Munyarwanda yari akwiye kwita ku bana bafite ibibazo by'ihahamuka, akabumva, akabagira inama uko abishoboye. Asanga uko umwana agenda akura ari ko agenda arushaho kwibaza ngo ejo nzamera nte?

Madame Murekatete yumva kandi umuntu mukuru wese akwiye gufasha abo bana bakunze kwigunga, kwiheba, kwiyanga, no kumva ubuzima nta cyo bumaze kubera kutagira umuryango, umubyeyi, cyangwa umuntu mukuru batura ibibazo byabo ngo abahe inama, bamenye uko babyifatamo, n'uko bitwara muri ubwo buzima butoroshye.

Mwumvire ikiganiro kirambuye na Madame Murekatete haruguru.

XS
SM
MD
LG