Uko wahagera

Mu Majyaruguru y’u Rwanda  Imvura Idasanzwe Yahitanye Abantu


Mu Murenge wa Base, mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa 28 Ugushyingo haguye imvura idasanzwe ihitana abantu n’ibintu.

Nk’uko twabitangarijwe kuri telefone n’umuturage w’aho witwa Mahoro, ngo iyo mvura yaguye itunguranye mu ma sa kumi za nimugoroba kuri iriya tariki, maze itera umwuzure watwaye abantu n’ibintu. Kugeza ku wa 29 Ugushingo 2006, hari hamaze kuboneka imirambo icumi y’abantu bahitanwe n’uwo mwuzure, hanashakishwa n’abandi watwaye, ariko batazi irengero ryabo.

Uwo mwuzure wahitanye imyaka ndetse n’amazu by’abaturage b’aho ng’aho. Umuryango utabara imbabare watangiye gutabara Abaturage basizwe iheruheru n’iyo mvura.

Kugeza ubu, umubare w’ibyangijwe n’iyo mvura nturamenyekana neza. Mahoro yadutangarije ko bishobora kurenga miliyoni ijana, bitewe ni uko centre ya Base ari nini kandi ibarirwamo n’abacuruzi benshi, na bo hakaba hari bintu byabo byangijwe n’iyo mvura.

Muri iki gihe mu Rwanda hari kugwa imvura nyinshi ; ntirenza umunsi n’umwe itaguye. Ikomeje umuvuduko ifite, hazaboneka n’ahandi hantu mu gihugu ikorera ibya mfura mbi.

XS
SM
MD
LG