Uko wahagera

U Rwanda Rwacanye Umubano n’Igihugu cy’Ubufaransa


Guhera kuwa 24 Ugushyingo 2006, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kutongera kugirana umubano n’igihugu cy’Ubufaransa.

Icyo cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye i Kigali kuri uwo munsi. Iyo nama yari iyobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Iyo nama y’Abaminisitiri yafashe icyo cyemezo bitewe na raporo iherutse gusohorwa n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguiere, ishinja Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, n’abandi basirikare bakuru b’u Rwanda 9, kuba ari bo bahanuye indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal. Uwo mucamanza yemeza ko ibyo ari byo yabaye intandaro ya genocide yo mu w’I 1994 mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri isanga ibyo ari ibinyoma bigamije guharabika Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Ibona rero nta mpamvu u Rwanda rwakomeza kugirana umubano n’igihugu cy’Ubufaransa kitarwifuriza icyiza na gito muri ino myaka 12 ishize.

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yahawe amasaha 24 ngo abe yamaze kuzinga utwe, asubire iwabo mu Bufaransa.

XS
SM
MD
LG