Uko wahagera

I Kigali Bakoze Imyigaragambyo yo Kwamagana Ubufaransa


Ku wa 23 Ugushyingo 2006 i Kigali hateguwe imyigaragambyo yo kwamagana Leta y’Ubufaransa u Rwanda rwemeza ko ari yo yihishe inyuma y’ibyatangajwe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguere.

Umucamanza Bruguere aherutse gusaba ko urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha, muri Tanzania, guta muri yombi Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Uwo mucamanza amushinja urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Habyalimana Juvenal, akavuga ko ari rwo ntandaro ya genocide.

Bimwe mu byapa abigaragambyaga bari bitwaje byari byanditseho ko bashyigikiye Perezida Paul Kagame wabashije guhagarika genocide, kandi ko Abafaransa ntaho bataniye n’Interahamwe.

Mu Kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku wa 22 Ugushyingo 2006 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’U Rwanda, Charles Muligande, yatangaje ko ari iterabwoba Ubufaransa buri gushyira k’u Rwanda kugira ngo rureke gukomeza gukusanya ibimenyetso bigaragaza uruhare Leta y’Ubufaransa yagize muri genocide yo mu w’I 1994.

Uretse Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Umucamanza Bruguere asaba ko n’abandi basirikare bakuru b’u Rwanda 9 batabwa muri yombi. Abo ni James Kabarebe, Kayumba Nyamwasa, Charles Kayonga, Jackson Nkurunziza, Samuel Kanyemera, Rose Kabuye, Jacob Tumwine, Frank Nziza na Eric Hakizimana.

Nta gushidikanya ko ibyatangajwe n’umucamanza Bruguere bizasubiza inyuma umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, dore ko nyuma ya genocide yo mu w’I 1994 uwo mubano usanzwe ugenda biguru ntege.

XS
SM
MD
LG