Uko wahagera

Ubwisungane mu Kwivuza Buzafasha mu Kurwanya Magendu


Mu Rwanda, ikibazo cy’ubudahangarwa bw’indwara ku miti, cyane cyane imiti ya malariya n’imiti y’antibiotiques, kigenda gikaza umurego. Ibyo biterwa n’uko Abaturage bakoresha iyo miti nabi, hakaniyongeraho no kuyigurira ahantu hatemewe n’amategeko.

Ibi byatumye Leta y’u Rwanda ishyiraho ubwisungane mu kwivuza nka kimwe mu bisubizo cyafasha mu kurwanya imiti ya magendu. Akenshi, Abaturage bagura imiti ya magendu bitwaje ko iba ihendutse.

Abaturage bari mu bwisungane mu kwivuza twaganiriye barimo Ugirabantu Vincent utuye mu Mujyi wa Kigali, badutangarije ko kwivuza bakoresheje amakarita y’ubwisungane mu kwivuza bituma batanga amafaranga make kwa muganga. Bizeye ko bizatuma badasubira kwa magendu.

Gusa hari abaturage bagifite imyumvire mike ku bwisungane mu kwivuza. Nkurikiyinka Emmanuel yadutangarije ko atajya mu bwisungane mu kwivuza bitewe n’uko atajya arwara.

Tubabwire ko guhera mu kwezi kwa Mutarama 2007 umuryango umwe utazongera gukoresha ikarita imwe mu bwisungane mu kwivuza. Buri muntu wese ahubwo azajya ahabwa ikarita ye. Iyo karita ndetse ikazahesha uburenganzira bwo kwivuriza aho umuntu ageze hose mu gihugu, aho kwivuriza aho umuntu yayifatiye gusa nk’uko bisanzwe bimeze ubu.

XS
SM
MD
LG