Uko wahagera

Kera Habayeho : Ese Hari Uwabonye Abicanyi muri Congo Ararokoka ?


Ubuhamya butandukanye bwa bamwe mu mpunzi z’Abanyarwanda barokotse ubwicanyi bwo muri Congo guhera mu kwa 10 muri 1996 bwemeza ko nta wundi wabahigaga uretse abasirikari b’Inkotanyi n’abasirikari b’umutwe AFDL wa Laurent Kabila bakoranaga.

Abategetsi bo mu Rwanda bo ariko bavuga ko gushinja ubwo bwicanyi ingabo z’inkotanyi muri rusange, kandi hari ingabo nyinshi zitandukanye zarwaniraga muri Congo, ari uguharabikana. Basaba umuntu waba uzi umusirikari runaka, wari muri bataillon iyi n’iyi agakora amarorerwa kumenyesha ubutabera bw’Urwanda, bukamukurikirana.

Iyo uganiriye n’abarokotse ubwicanyi bwo muri Congo, abenshi bakubwira ko babonye bagenzi babo batumbagira mu kirere kubera ama “bombes”, abandi birenga mu kivunge kubera amasasu, ariko ko uwateraga ayo ma “bombes” cyangwa uwarasaga ayo masasu batamubonye.

Muri Kera Habayeho yo muri iki cyumweru ariko, twashoboye kuganira n’umwe mu barokotse wiboneye abicanyi bakora amarorerwa i Kisangani, muri Congo. Ikiganiro kirambuye twagiranye na we mugishakire haruguru.

XS
SM
MD
LG