Uko wahagera

Inama k’Uburyo Umuco wo Kudahana Wacika i Kigali


Ku matariki ya 7-8 Ugushyingo 2006 i Kigali hateraniyeinama ihuje abayobozi bakuru b’urukiko mpuzamahanga k’u Rwanda rw’Arusha, abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, n’ikigo cya Kaminuza kigamije gukemura amakimbirane, k‘uburyo umuco wo kudahana wacika mu Rwanda.

Muri iyo nama, Minisitiri w’Ubutabera, Karugarama Tharcisse, yavuze ko ubu u Rwanda rwiteguye kwakira imfungwa z’Arusha. Muri urwo rwego hatangijwe ibiganiro mpaka k’ukuntu igihano cyo gupfa gikunzwe kugirwa urwitwazo cyakurwa mu mategeko y’u Rwanda.

Minisitiri Karugarama ntiyatinye kugaragaza ko nta cyizere afitiye abayobozi b’urukiko rw’Arusha mu gushyira mu bikorwa ibizava muri iyo nama, ngo kuko akenshi ibyo bemeranywaho bisigara mu magambo gusa.

Iyo nama yateguwe kugira ngo higwe uko abantu bacyekwaho kuba barakoze genocide yo mu Rwanda aho bari hose ku isi, bashobora kuzafatwa bagahanwa, nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga k’u Rwanda ruzaba rwafunze imiryango mu w’i 2008, no mu w’i 210 mu rwego rw’ubujurire.

XS
SM
MD
LG