Uko wahagera

Abanyekongo Baba mu Rwanda Bongeye Kujya Gutora Perezida


Kubera icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo giteganijwe ku wa 29 Ukwakira 2006, Abanyekongo baba mu Rwanda basubiye iwabo ari benshi, bajyanywe no kwihitiramo Perezida wa Kongo hagati ya Joseph Kabila na Jean Pierre Bemba.

Abenshi mu Banyekongo baganiriye n’Ijwi ry’Amelika aho bafatira amatagisi ajya i Goma cyangwa i Bukavu baraha amahirwe Perezida ucyuye igihe, Joseph Kabila , bakongeraho ko ndetse ashobora gutsinda n’amajwi agera kuri 70 ku ijana.

Umunyekongo witwa Christian Mabundu yagize ati : « Kabila ni we uzaba Perezida wa Kongo; icyo tumusaba ni uko akimara kurahirira kuyobora Kongo azihutira gukemura ikibazo cy’Abanyekongo bari hirya no hino ku isi, akabacyura, bakagaruka mu gihugu cyabo cya Kongo ».

Icyo gikorwa kandi cy’icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida wa Kongo cyo ku wa 29 Ukwakira 2006 cyatumye zimwe muri za « salon de coiffure » zo mu Rwanda zitunganya abagore zifunga imiryango, bitewe ni uko abenshi bazikoramo ari Abanyekongo, bakaba basubiye iwabo bitabiriye ayo matora.

XS
SM
MD
LG