Uko wahagera

Imibare y’Agateganyo y’Abaregwa mu Nkiko Gacaca Yaramenyekanye


Imibare y’agateganyo y’abaregwa mu nkiko Gacaca mu Rwanda, ni 694.614, ni ukuvuga 75 ku 100 by’abaregwa bose. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ku rwego rw’igihugu w’inkiko Gacaca, Madamu Mukantaganzwa Domitille, ku wa 18 Ukwakira 2006, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Madamu Mukantaganzwa yabwiye abanyamakuru ko iyo mibare yakusanyijwe mu nkiko z’utugali 6.300, mu gihe hagitegerejwe indi mibare izava mu tugali 2000; ibi bikavuga ko iyi mibare izahinduka ndetse ikaniyongera.

Ku bimaze kugerwaho kuva inkiko gacaca zatangira kuburanisha ku ya 15 Nyakanga 2006, abagizwe abere ni 2.546, abakatiwe igihano kiri hagati y’umwaka 1 kugeza ku myaka 7 ni 2.718, abakatiwe hagati y’imyaka 7 na 12 ni 3.616, abakatiwe hagati y’imyaka 12 na 15 ni 2.724, abakatiwe imyaka 25 kugeza kuri 30 ni 3.452.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru bagarutse cyane ku bushobozi buke bw’inyangamugayo mu kuburanisha, ibibazo bya ruswa bivugwa muri zimwe mu nyangamugayo, ndetse hakaba hari izimaze gufungwa zizira ruswa, ibibazo by’abahunga batinya kuburana mu nkiko gacaca, n’ibindi.

Abanyamakuru kandi babajije Madamu Mukantaganzwa ku bijyanye n’itegeko rishya ritari ryasohoka rivuga ku isubikagihano, ni ukuvuga gukora igihano umuntu ari hanze ku bakatiwe n’inkiko gacaca, bagaragaza impungenge ku bihano bishobora kuba bito hakurikijwe uburemere bw’icyaha cya genocide abaregwa bakoze.

XS
SM
MD
LG