Uko wahagera

Abatwara Moto Bongeye Kwemererwa Gukorera mu Mujyi wa Kigali


Kw’italiki ya 7 nzeri 2006, moto zitwara abantu n’ibintu zarongeye gusubira mu mihanda yo hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Abagendera kuri za moto bemerewe gukora, ni abiyandikishije mu Mirenge, abafite umwambaro ubaranga n’ibyangombwa bya moto zabo, nk'uko bari babisabwe n'abategetsi b’umujyi wa Kigali. Barasabwa kandi kugira uruhare mu gucunga umutekano w'abagenzi batwara.

Ukugaruka kwa moto mu gisagara kukaba kwakiriwe neza n’abagenzi. Uwitwa Maniraguha, ukora ubucuruzi, yatangarije Ijwi ry’Amelika, ko byari bimaze kugaragara ko icyemezo cyo kwirukana za moto cyitari kizweho bihagije. Yongeyeho ko hari abagenzi benshi bararaga ku nzira kubera kubura uko bataha, kuko moto ari bumwe mu buryo buhendutse bwabafashaga. Yashoje avuga ko bishimiye ko moto zongeye gukora.

Ku batwara za moto nabo ibyishimo ni byose, cyakora baremeza ko mu byumweru hafi bitatu birukanwe mu mujyi wa Kigali, bahombye cyane. Umwe muri bo witwa Hakiza, yadutangarije ko babishoboye barega umujyi wa Kigali.

Ikigaragara n’uko moto zikiri nkeya mu muhanda. Tubibutse ko moto zari zirukanwe mu mujyi wa Kigali ku italiki ya 21 kanama 2006.

XS
SM
MD
LG