Uko wahagera

Ubujurire bwa Depite Polisi n’Umunyamakuru Charles Kabonero Bwafashe Ubusa


Ku wa gatatu taliki ya 2 Kanama 2006, Urukiko Rukuru rwa Repubulika i Nyamirambo i Kigali, rwasomye ubujurire bw’urubanza hagati ya Visi Perezida w’inteko umutwe w’abadepite, Polisi Denis, n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru UMUSESO, Charles Kabonero.

Mu isomwa ry’urubanza, ababuranyi bombi, Depite Polisi n’umunyamakuru Kabonero, ndetse n’ababunganira, ntibari bahari.

Mu mikirize y’urubanza, Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwasanze imijuririre y’ababuranyi bombi nta shingiro ifite. Imikirize yarwo ntiyahindutse, yagumye uko yari imeze, urubanza rwarangijwe uko rwari rwaraciwe mu rwego rwa kabiri mu rukiko rw’Umujyi wa Kigali.

Urukiko rw’Umujyi wa Kigali rwari rwarakatiye umunyamakuru Kabonero igifungo cy’umwaka gisubitswe, ndetse no kwishyura Polisi indishyi zingana n’amafaranga miliyoni imwe y’Amanyarwanda.

Urubanza rero rwaciwe gutyo, ndetse rurangizwa uko kuko nta rundi rukiko abo baburanyi bashobora kongera kwitabaza.

Tubibutse ko Depite Polisi Denis yareze umunyamakuru Kabonero mu rukiko bitewe n’inkuru yamwanditseho mu kinyamakuru UMUSESO nomero 186 yasohotse mu kwezi kw karindwi 2004 yagiraga iti: Ni nde uyobora u Rwanda?”

XS
SM
MD
LG