Uko wahagera

Umunyamakuru Rugambage Jean Leonard Yarafunguwe


Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru UMUCO, Rugambage Jean Leonard, yafunguwe ku wa gatanu tariki ya 28 nyakanga 2006, i sa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Rugambage yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ku itariki n’isaha byavuzwe haruguru, yasohowe muri gereza ya Gitarama n’ushinzwe ibikorwa by’inkiko Gacaca mu Karere ka Kamonyi, Bwana Bosco Munyankindi.

Rugambage yongeyeho ko urwandiko rumufungura ruriho imikono y’abagize inteko Gacaca y’urukiko rwa Murehe, ari na rwo rwari rwaramufunze. Urwo rwandiko ruvuga ko afunguwe kuko yafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, akazakurikiranwa nk’abandi bose bari hanze.

Ikigaragara ni uko hakoreshejwe imbaraga zidasanzwe kugira ngo umunyamakuru Rugambage akurwe muri gereza nyuma gato y’icyemezo cyo kumugumisha muri gereza cyari cyafashwe n’urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Mbati ku itariki ya 26 Nyakanga 2006.

Tubibutse ko umunyamakuru Rugambage yari muri gereza guhera ku itariki ya 7 Nzeri 2005.

XS
SM
MD
LG