Uko wahagera

Kwimurira Abari Arusha mu Rwanda Bizatangirana n’Umwaka Utaha


Mu rugendo yagiriye mu Rwanda, umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga k’u Rwanda ruri Arusha, Hassan Abubakar Jallow, yatangarije abanyamakuru ko mu ntangiriro za 2007 ari bwo amadosiye y’abantu 20 bataratangira kuburanishwa Arusha azoherezwa i Kigali.

U Rwanda ariko rurasabwa nibura kuvanaho igihano cy’urupfu, kugira amagereza yujuje ibyangombwa mpuzamahanga, no kugira abacamanza bo ku rwego rusabwa na ONU, kugira ngo rubashe kuzakira abo bafungwa.

Bwana Abubakar yatangaje kandi ko hari amadosiye y’abantu 18 bakurikiranwe n’urukiko rw’Arusha bakidegembya hirya no hino ku isi bazakomeza gukurikiranwa nyuma y’aho urukiko ruzaba rwaramaze gufunga imiryango. Perezida w’urukiko ni we uzagena inzego zizabakurikirana.

U Rwanda na rwo ntirwicaye ubusa. M mu rwego rwo kwitegura abazava Arusha baje gufungirwa iwarwo, rwubatse gereza yo mu rwego mpuzamahanga i Mpanga, i Nyanza, mu Ntara y’amajyepfo.

Tubibutse ko Urukiko Mpuzamahanga k’u Rwanda ruzafunga imiryango mu w’i 2008.

XS
SM
MD
LG