Uko wahagera

Abaturiye Ibitaro bya Rwinkwavu mu Nzira zo Kubona Ubushobozi bwo Kwivuza


Icyizere cyo kuzagera ku bushobozi bwo kwivuza gishingiye ku nkunga yo guteza imbere icyaro y’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bill Clinton n’umwe mu bakire bo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika Tom Hunter. Ubusanzwe abatuye ako karere ka Kirehe bugarijwe n’ubukene bukomoka ku izuba ricana igihe kirekire ndetse n’indwara z’ibyorezo nka Sida na malariya.

Nk’uko abaturage baho Kirehe mu ntara y’uburasirazuba babitangaza, kubera kutagira ibihe byiza by’ihinga n’icyorezo cya Sida na malariya byugarije imiryango, byabateje ubukene bukabije. Abenshi ni abadafite ubushobozi bwo kwivuza.

Mu ntara y’uburasirazuba kandi hari mu habanje kuboneka ikibazo cy’imiti ya malariya, fansidari, ikomatanije na amodiyakine, byagabanije ubukana mu kuvura iyo ndwara. Ubu indi miti igiye gutangira gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.

Ubusanzwe Fondation Clinton yafashaga mu bijyanye na sida, harimo guha abarwayi imiti igabanya ubukana bwa sida n’imiti y’ibyuririzi. Gushora imari mu guteza imbere icyaro harimo ubuhinzi n’uburezi bizafasha cyane mu guha abaturage ubushobozi bwo kwirinda indwara z’ibyorezo no kuzivuza neza. Kwivuza nabi bikaba ari bimwe mu byagiye bitera kuganya ubukana mu kuvura indwara ya malariya ku miti yari iri ku isoko.

Guteza imbere ubuhinzi bizashoboka Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi nishobora gukoresha iyo mari y’abagiraneza mu mushinga wayo wo kubika amazi mu bigega mu gihe cy’imvura no kuhira mu gihe hacanye izuba.

XS
SM
MD
LG