Uko wahagera

Bill Clinton Yongeye Gusura u Rwanda


Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bill Clinton, yasuye u Rwanda ku wa gatandatu tarki ya 15 Nyakanga 2006.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Bill Clinton, ari kumwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yasuye abarwayi babana n’ubwandu bw’indwara ya SIDA mu bitaro bya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza. Abo barwayi baterwa inkunga y’imiti igabanya ubukana bwa SIDA n’ikigega ‘Clinton Foundation’.

Perezida Clinton n’uwari umuherekeje, Tom Hunter, batangaje ko bagiye gushora imari mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere icyaro mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi ndetse n’amazi meza.

Uretse u Rwanda, muri Afurika, Bill Clinton azasura Afurika y’Epfo, Lesotho, Malawi, Ethiopia na Nijeriya.

Tubibutse ari inshuro ya kane Bill Clinton asura Urwanda. Yarusuye na none muri 1998, 2002 na 2005.

XS
SM
MD
LG