Uko wahagera

Mu Rwanda Inkiko Gacaca Zigeze Igihe cy’Iburanisha


Imirimo yo kuburanisha mu nkiko Gacaca mu gihugu hose mu Rwanda izatangira ku mugaragaro ku wa gatandatu tariki ya 15 nyakanga 2006.

Ni muri urwo rwego, umunyamabanga nshingwabikorwa w‘inkiko Gacaca m’urwego rw’igihugu, Madamu Mukantaganzwa Domitille, aherutse gutangaza ibyavuye mu cyiciro cy’ikusanyamakuru mu nkiko Gacaca.

Madamu Mukantaganzwa yatangaje ko abireze imbere y’inkiko Gacaca badafunze bagera ku bihumbi 152 ; abari abayobozi barezwe ni ibihumbi 47 ; abafunzwe by’agateganyo ni 806 ; abafunzwe kubera itera bwoba ni 761 ; inyangamugayo zagize uruhare muri genocide ni ibihumbi 45 kandi zamaze gusimbuzwa ; abahungabanye ni 3473.

Cyakora kugeza ubu, umubare nyawo w’Abanyarwanda barezwe mu nkiko Gacaca mu gihe cy’ikusanyamakuru uracyageranywa. Uzatangazwa nyuma.

Iburanisha mu nkiko Gacaca, ritezweho ko ukuri kuri genocide yo mu Rwanda kuzarushaho kumenyekana. Muri iki gihe, hirya no hino mu gihugu, hari kuba amanama akangurira Abanyarwanda kuzitabira icyiciro cy’iburanisha, bakavugisha ukuri kandi bakazatanga amakuru bazi.

Imirimo y’iburanisha y’inkiko Gacaca mu rwego rw’igihugu iteganijwe kuzarangira mu mwaka wi 2007.

XS
SM
MD
LG