Uko wahagera

Washington D.C. Yibarutse Irindi Shyaka Nyarwanda


Uyu munsi ku wa gatandatu hano i Washington havutse irindi shyaka rya poritiki ry’Abanyarwanda.

Abanyarwanda bo muri Amerika, Canada n’Uburayi bagera kuri 50 bateraniye hano i Washington D.C. bashyiraho ishyaka bise Rwandan Party for Democracy– Ihumure. Iryo shyaka ngo rigamije kugeza Abanyarwanda kuri demokarasi, ubwiyunge nyabwo, amahoro, ubutabera n’amajyambere ya bose.

Umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka, Bwana Jerome Nayigiziki, yatangarije Ijwi ry’Amerika impamvu barishyizeho ubu. Ngo ryari ryaratinze kubera ko Abanyarwanda benshi bamaze igihe nta demokarasi, nta mahoro kandi bugarijwe n’inzara n’ubukene.

Ishyaka Nyarwanda Riharanira Demokarasi– Ihumure - rivutse risanga andi mashyaka menshi akorera hanze y’Urwanda. Umunyamabanga mukuru waryo, Bwana Nayigiziki, avuga ko bazagerageza gukorana n’abandi bantu bose bifuza kugarura mu Rwanda amahoro, ubwiyunge nyabwo na demokarasi.

Mu bakurikiranye imihango yo gushyiraho iryo shyaka harimo na Bwana Paul Rusesabagina uzwi cyane mu Rwanda no mu mahanga kubera sinema Hotel Rwanda ivuga ubugwaneza yagiriye abantu amagana n’amagana bari bamuhungiyeho muri Hotel Mille Collines mu gihe cya genocide muri 1994.

XS
SM
MD
LG