Uko wahagera

Utubari Two mu Rwanda ngo Mondiale Iragahoraho


Abafite utubari ducuruza inzoga ndetse tukotsa n’inyama mu Rwanda bishimiye cyane imikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru mu Budage.

Mu minsi 30 iyo mikino izamara biteguye kwinjiza amafaranga adasanzwe, bitewe n’abaguzi babagana baziyongera bagiye kwihera amaso igikombe cy’isi ku mataleviziyo yo mu tubari twabo.

Umwe mu bafite akabari i Kigali bita Guinness yatubwiye ko bagira abaguzi benshi kuko berekana imiyoboro itandukanye kuri televiziyo yabo ituma abantu bajya kwihera ijisho amakuru yo hirya no hino ku isi, cyangwa imipira iba ikaze ibera mu mahanga.

Guinness yakomeje agira ati : « Mondiale iragahoraho ! » Ngo nta gushidikanya muri iyi minsi ya mondiale yizeye ko akabari ke kazabona abaguzi benshi bazanywe no kwirebera igikombe cy’isi.

Twashatse kumenya impamvu Abanyarwanda bakunda kurebera umupira ahantu hatari mu rugo. Kuri icyo kibazo, Mudenge, umugabo w’imyaka 40, ukorera Leta, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ahitamo kurebera umupira mu kabari kuko aba afite impungenge ko iwe mu rugo umuriro ushobora kubura.

Mudenge yongeyeho ko iyo ageze mu kabari agira icyo afata, cyaba icyo kunywa cyangwa kurya ; ngo bigatuma akurikira umupira neza ntarambirwe. Ibyo rero ngo bitandukanye no kurebera iwe mu rugo .

Gukurikira umupira mu kabari cyakora bikorwa n’abifite kuko kuyireba, waba ugira icyo ufata cyangwa ukakireka, winjira ubanje kwishyura; amafaranga akaba atandukana akurikije utubari akaba abarirwa hagati ya 500 na 3000. Nta na hamwe barebera k’ubuntu.

XS
SM
MD
LG