Uko wahagera

Mukeba wa MTN Rwanda Cell Yarabonetse


Nyuma y’imyaka 8 isosiyeti MTN Rwanda Cell yarihariye isoko ku ifatabuguzi ku matelefoni agendanwa mu Rwanda, ubu noneho yabonye mukeba.

TERRACOM, isosiyeti isanzwe yihariye isoko rya telefoni zitagendanwa mu Rwanda, yagejeje kw’isoko telefoni nshya zigendanwa zidakoresha amakarita ya « SM Card » asanzwe akoreshwa na MTN.

Niba atari amareshya mugeni, TERRACOM izaniye Abanyarwanda itumanaho rigendanwa rifite ibiciro biciriritse. Umuntu atanga amafaranga 55 k’umunota iyo atelefona ku mirongo ikoreshwa na TERRACOM na 90 kuri MTN. Ikindi kandi nta fatabuguzi rya buri kwezi rizabaho nk’uko bimeze muri MTN aho buri kwezi umuntu atanga amafaranga 2500.

Ku Banyarwanda baganiriye n’Ijwi ry’Amerika, barimo uwitwa Rutare, icyizere ni cyose ngo kuko bizatuma ibiciro byo guhamagara kuri mobile muri MTN bigabanuka. Ngo biri hejuru ugereranije no mu bindi bihugu byo mu karere k’u Rwanda, dore ko bahoraga binubira uko MTN yongeza ibiciro uko yishakiye. Ku munota bakaba bishyura amafaranga 147 ku batari muri MTN.

Twabajije umuyobozi ushinzwe guteza imbere ibikorwa bya TERRACOM, Bwana Victor Kinuma Lindiro, niba bitazaba ikibazo kubona ababagana - dore ko kujya muri TERRACOM bisaba kugura indi mobile nshya kuko uburyo bakoresha butandukanye n’ubwa MTN - adusubiza ko mobile bafite ziciriritse kandi zijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.

Umwe mu bahagarariye MTN mu mujyi wa Kigali utarashatse ko izina rye ryatangazwa yadutangarije ko nta bwoba bafite ngo kuko abantu ni bo bazihitiramo bakurikije aho bafite inyungu.

XS
SM
MD
LG