Uko wahagera

Umunyarwanda Azasifura mu Gikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru


Umunyarwanda Ntagungira Célestin, ni umwe mu basifuzi ishyirahahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryahisemo, mu basifuzi bazasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru izabera mu Budage .

Ni ubwa mbere bibaye mu mateka y’u Rwanda Umunyarwanda agira amahirwe yo gusifura imikino iyo ari yose yo mu rwego rw’isi.

Kuba Ntagungira Celestin azasifura imikino y’igikombe cy’isi byashimishije cyane Abanyarwanda ,cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru. Uwitwa Nzeyimana yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ari ishema rikomeye k’u Rwanda.

Umukunzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda witwa Mudenge ngo asanga kandi u Rwanda rwari rukwiye kuhakura isomo ryo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda usa nk’aho ugenda usubira inyuma aho gutera imbere.

Umusifuzi Ntagungira Célestin mu kiganiro twagiranye yatangarije Ijwi ry’Amerika ko afite ibyishimo byinshi kubera amahirwe yagize yo kuba mu basifuzi FIFA ifatanije na CAF yagiriye icyizere cyo kuzasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru.

Ntagungira yakomeje atubwira ko ari yo mikino yo mu rwego rwo hejuru agiye gusifura, nyuma y’imikino ya CAN yasifuye mu Misiri kuva ku itariki ya 20 Mutarama 2006 kugeza ku itariki ya 10 Gashyantare 2006. Ari no mu basifuzi basifuye umukino wa nyuma muri iyo CAN.

Ntagungira yavuze ko kandi kugeza ubu atazi imikino azasifura, azayimenya ageze mu budage. Ntagungira akaba azaba ari umusifuzi wo k’uruhande, uzunguza igitambaro.

Tubibutse ko imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru izabera mu gihugu cy’u Budage guhera taliki ya 9 Kamena 2006 kugeza taliki ya 9 Nyakanga 2006, ikaba itegerejwe n’abanyarwanda benshi.

XS
SM
MD
LG