Uko wahagera

Uduseke tw’u Rwanda Twihagazeho ku Isi


Abakora umwuga wo kuboha uduseke mu Rwanda bamaze kubona ko bahisemo neza bitewe n’uko uduseke baboha dukunzwe cyane ku isi yose.

Ibi Ijwi ry’Amerika ryabitangarijwe n’abagize ishyirahamwe ry’ababoshyi b’uduseke ryitwa “Abahuje b’i Ntenyo” bo mu karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyo ugeze mu rubohero rw’uduseke ku Ntenyo, abagore baba bashishikariye cyane uwo mwuga bakora umunsi wose. Mu cyumweru kimwe ngo umugore umwe ashobora kuboha uduseke dutoya turi hagati ya 5 na 6 nk’uko Madamu Dukuze uhagarariye abo bagore yabitangarije Ijwi ry’Amerika.

Madamu Dukuze yakomeje abwira Ijwi ry’Amerika ko abo bagore baboha uduseke ubu bubashywe cyane mu ngo zabo n’abagabo babo, bitewe n’uko bagira uruhare runini mu gutunga ingo zabo. Ngo mu kwezi abo bagore binjiza hagati y’ibihumbi 20 na 25 y’Amanyarwanda.

Umwe muri abo baboshyi b’uduseke, Madamu Alphonsine, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko yamaze kwiyubakira, kugura inka; ngo atanga amafaranga ya mituelle mu buryo bumworoheye, yambara igitenge ashaka ndetse akishyura n’abamuhingira nta kibazo, byose kubera kuboha uduseke.

Uduseke baboha rero ubu twamaze kubona isoko mu maduka 12 yo muri Amerika k’uburyo hariho igihe isoko ribabana rito nk’uko twabitangarijwe na Madamu Janet Nkubana, uhagarariye “Gahaya Links” , koperative ishinzwe ubucuruzi bw’utwo duseke mu mahanga ndetse n’ibindi bihangano bituruka k’ubukorikori bw’Abanyarwanda.

Madamu Janet Nkubana yabwiye Ijwi ry’AmeRika ko agaseke kaba kagura ibihumbi 2 mu Rwanda kagera muri Amerika kakagura bihumbi 6 by’Amanyarwanda, kandi ko mu mpera z’umwaka uduseke duturuka mu Rwanda tugurwa cyane, abantu badutangamo impano. Ngo bari gushaka n’isoko ryatwo I Burayi.

Cyakora ikigaragara ni uko kuboha uduseke bisa nk’aho ari umwuga wahariwe abagore gusa. Muri iryo shyirahamwe “Abahuje b’I Ntenyo” rigizwe n’abanyamuryango 1460 harimo umugabo umwe gusa. Abagabo bakorana nabo ni abikorera babashakira imigwegwe babohamo utwo duseke maze bakabishyura igiceri cya 50 k’umugwegwe umwe.

XS
SM
MD
LG