Uko wahagera

Igihano cy'Urupfu Gikomeje Gukurura Impaka Ndende mu Rwanda


Igihano cy’urupfu ni cyo gihano kiremereye kurusha ibindi giteganywa n’amategeko y’u Rwanda. Iki gihano gihanishwa ahanini abantu bakoze ibyaha by’indengakamere, nk’icyaha cya genocide cyangwa n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu.

Mu gihe mu magereza yo mu Rwanda ubu habarirwamo abantu bagera ku 1000 bategereje igihano cy’urupfu kubera icyaha cya genocide cyabahamye bagashyirwa mu rwego rwa ba ruharwa, icyo gihano gikomeje kugirwaho impaka na benshi, harimo abanyamategeko, bamwe mu baturage, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abayobozi, n’abandi.

Mu bashyigikiye iki gihano cy’urupfu baganiriye n’Ijwi ry’Amerika, harimo uwitwa Kalisa. Kuri we ngo uwicishije undi inkota ngo asanga na we agomba kuyicishwa, bityo ngo bizatuma abandi bicanyi na bo baboneraho gutinya. Ngo abona igihano cy’urupfu ari cyo gikwiriye abakoze genocide.

Umwe mu banyamategeko udashyikiye icyo gihano witwa Olivier we yatangarije Ijwi ry’Amerika,ko igihano cy’urupfu cyahozeho mu mategeko y’u Rwanda, kandi ngo nticyabujije ubugome kwiyongera . Ngo hari igihe kandi habaho kwibeshya, ukuri kukazamenyekana umuntu yaramaze kwicwa, bityo ngo abona gikwiye kuvanwa mu mategeko y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru taRiki ya 30 Werurwe 2006, Perezida Kagame yatangaje ko yahitamo gukuraho igihano cy’urupfu ariko abashinjwa genocide bakaza kuburanishirizwa mu Rwanda.

U Rwanda rurasabwa n’amahanga kureka igihano cy’urupfu mbere y’uko imirimo y’Urukiko mpuzamahanga ku Rwanda rw’Arusha izimurirwa mu Rwanda, igihe uru rukiko ruzaba rwafunze imiryango, dore ko igihano kiremereye gitangwa n’uru rukiko ari cyo gufungwa burundu.

Tubibutse ko igihano cy’urupfu giheruka gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda mu w’i 1998 ubwo, kuri tapi rouge, i Nyamirambo haraswaga ku mugaragaro abantu ba ruharwa bari bahamwe n’icyaha cya genocide yo mu w’i 1994.

XS
SM
MD
LG