Uko wahagera

Ubuvuzi bwa Gihanga ku Ndwara Zitaboneka mu Bihugu Byateye Imbere


Abavuzi ba gihanga bo mu mugi wa Kigali bemewe na Leta baratangaza ko bavura indwara nyinshi zisanzwe zivuzwa imiti ya kizungu. Banemeza
kandi ko imiti yabo hari indwara ivura zitakorewe ubushakashatsi mu bihugu byateye imbere kuko zitahaboneka.

Abo bavuzi basanga ubushakashatsi bwabo muri iki gihe bwakemura ibibazo birebana n'ibibazo imiti irimo na antibiyotike rimwe na rimwe igenda igabany ubukana mu kuvura indwara.

Umwe mu bavuzi ba gihanga ukorera mu Rwanda twasanze afite ibikoresho byinshi kurusha abandi twasuye, avuga ko kuba indwara nyinshi ziboneka
muri Afurika zitakiboneka mu bihugu byateye imbere bituma zitagikorerwaho ubushakashatsi cyane.

Muganga Bombeka, ukomoka mu gihugu cya Uganda, avurira mu Rwanda no mu burasirazuba bwa Kongo, afite impamyabushobozi mu bimera. Nyuma yayo yegereye abakurambere bavura bya gihanga. Ubu avura bya gihanga kandi akomeza no gukora ubushakashatsi. Aho avurira afite ibikoresho nk'iby'abaganga ba kizungu ndetse na laboratwari.

Muganga Bombeka avuga ko ikibazo kiri mu Rwanda ari uko ibiti bivura bidahingwa; usanga akenshi biri no mu nzira yo gucika burundu. Ibyinshi ngo abikura mu maparike, ariko ubu yatangiye guhinga imwe mu miti ndetse anahinga n'iyo atumiza mu mahanga. Icyatsi akoresha cyane ni igikakarubamba ariko cy'amoko atandukanye.

Mu ndwara zikunze kuboneka muri Afurika zitaboneka i Burayi, harimo izikomoka ku mwanda, ku mirire, cyangwa ku bihe bidahuye. Abaganga ba
Gihanga baduhaye rumwe mu rugero abahanga mu ndwara batarabonera umuti w'ikizungu. Aha bose bahuriza nko ku ndwara y'inzoka za amibe.

Ku bijyanye niba imiti ya gihanga nayo ishobora gutakaza ingufu mu kuvura indwara yari isanzwe ivura, asobanura ko bishoboka bitewe n’uko
imiti igira ubukana bitewe n'igihe usoromewe. Avuga ko ku gihe cy'izuba n'ik'imbeho cyangwa imvura hari imiti ihinduka. Ngo bisaba inzobere mu buvuzi bwa gihanga.

Muganga Bombeka yemera yadutangarije ko abantu batangomba gusuzugura imiti y'iwabo ngo kuko abakora imiti twita iya kizungu na bo bajya baza gutwara ibiti. Atanga urugero rw'Abashinwa.

Mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi bwa gihanga no guca akajagari muri ubwo buvuzi mu Rwanda, hagomba uburenganzira butangwa n'ikigo
cy'ubushakashatsi. Abaturage b'aho umuvuzi wa gihanga akorera bamusinyira ko bamuzi nk'umuvuzi, akabijyana mu nzego z'ibanze. Izo mpapuro ni zo akoresha mu kwaka uburenganzira muri Minisiteri y'ubuzima ari na yo imwohereza mu kigo cy'ubushakashatsi aho bapima imiti akoresha mu buvuzi kugira ngo barebe ko nta ngaruka mbi imiti akoresha yagira ku buzima bw'umuntu kandi ko ivura.

XS
SM
MD
LG